Intego zo guhangana n’imihindagurike y’Ibihe
Intego zo guhangana n’imihindagurike y’Ibihe (NDC) ni gahunda y’ibikorwa byo kugira uruhare mu guhangana ndetse no guhashya imihindagurikire y’ibihe. NDC yerekana ibikorwa bizageza igihugu ku ntego zayo. Ibikorwa bigabanijwemo ibice bibiri, guhangana ndetse no guhashya imihindagurikire y’ibihe. ibikorwa byo guhashya bigabanijwemo ibice bine mugihe ibikorwa byo guhangan ni’ingaruka z’ imihindagurikire bigabanyijemo ibice umunani.
Kuraho RaporoIntego zo guhangana n’imihindagurike y’Ibihe (NDC) yatanzwe n'ibihugu hakurikijwe amasezerano y'i Paris. NDC muri buri gihugu igaragaza ibyo cyiyemeje mu kugabanya ibyuka byongera ubushyuhe ku ’Isi no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Kuko u Rwanda rwashyize umukono kuir ayo masezerano niyo mpamvu rwashyikirije NDC mu 2020 hitawe ku miterere y'igihugu, ubushobozi, n'intego zimirijwe imbere.
Umusanzu wo w’ u Rwanda mu kugabanya imyuka yongera ubushyuhe mu kirere ugereranije n’igihe ntacyakorwa, kuva 2015-2030, bigabanije mubice 2:
Kimwe n'ibindi bihugu byinshi, u Rwanda rugenda rugira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Imvura yarushijeho kwiyongera kandi impinduka ziteganijwe kwiyongera ku gipimo cya 5% kugeza kuri 10. Imihindagurikire y’ubushyuhe n’imvura n’ikwirakwizwa ryayo ni impamvu nyamukuru z’ibiza kandi bigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu, harimo nk’ amapfa, n’imyuzure bitera 'isenyuka bikaviramo kwangirika kw'ibikorwa remezo, gutakaza ubuzima n'umutungo (harimo n'ibihingwa) kandi bigira uruhare mu isuri no kwanduza amazi. Ubwiyongere bw'ubukungu bw'igihugu bukomeje kubangamirwa cyane n'imihindagurikire y'ibihe,bitewe nuko u Rwanda rwishingikirije cyane ku buhinzi butunzwe n'imvura haba mu mibereho yo mu cyaro no kohereza icyayi n'ikawa mu mahanga, hiyongereyeho ingufu z'amashanyarazi ku gice cya kabiri cy'amashanyarazi.
Guverinoma y'u Rwanda yashizeho ingamba zo guhangana n’imihindagurike y’Ibihe, zigamije kugabanya izamuka ry’ubushyuhe ku isi hakurikijwe amasezerano y'i Paris. N'ubwo u Rwanda rwohereza imyuka yongera ubushyuhe kw’ isi, rushyira imbere kugabanya no kurwanya imihindagurikire y'ibihe. Mu mwaka wa 2011, u Rwandarwashizeho gahunda yiterambere rirambye hitawe kubidukikije (GGCRS), (ryavuguruwe mu 2023) rihuzwa n’ingamba z’igihugu zo guhindura ibintu (NST2) mu 2024-2029. GGCRS igaragaza ibikorwa byo kugera mu bukungu butangiza ibidukikije kandi hagabanywa umwuka wa karubone. GGCRS yatanzwe amakuru yifashishijwe mu Intego zo guhangana n’imihindagurike y’Ibihe na Politiki y’ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe yo muri 2019, igamije kugera ku gihugu cyihanganira imihindagurikire y’ibihe.
Ibyingenzi wamenya ku Intego zo guhangana n’imihindagurike y’Ibihe (NDC)
Ibikorwa bijyanye n’ubuhinzi bizagabanya 49% bingana na toni miliyoni 4,6 z’ umwuka wa karubone mu 2030.
Ibikorwa bijyanye n’urwego rw’ingufu bizagabanya 34% bingana na toni miliyoni 4,6 z’umwuka wa karubone mu 2030.
Ibikorwa mu rwego rw’imyanda bizagabanya 14% bingana na toni miliyoni 4,6 z’umwuka wa karubone mu 2030.
Ibikorwa mu rwego rw’inganda bizagabanya 3% bingana na toni miliyoni 4,6 z’umwuka wa karubone mu 2030.
Kwimakaza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butohereza umwuka wangiza ikirere
Guteza imbere ubuhinzi bw’amashyamba, gutera amashyamba no gucunga neza ubutaka
Guteza imbere amatungo ndetse n’ibihingwa b y’ihanganira imindagurikire y’ibihe, no gukoresha ikoranabuhanga rirengera ibidukikije mu buhinzi
Imari ikenewe
Ibyingenzi Byagezweho
Ibyagezweho bishimangira ubushake bw’u Rwanda mu nzira y’iterambere ritangiza ibidukikije ndetse bifasha muguhashya imihindagurikire y’ibihe
Shora Imari mu mishinga irengera ibidukikije
Rwanda's green investment is structured in key sectors of the economy, Please explore more the Green Projects under implementation and pipeline
Shora Imari mu Rwanda
Shora Imari mu mishinga irengera ibidukikije, ufatanye murugendo rwo kugera ku iterambere rirambye rirengera ibidukikije. Gushora imari mubikorwa no guhanga udushya bizatugeza ku iterambere ndetse no guhangana nimihindagurikire y’bihe, kandi bifashe nabatuye isi. Twese hamwe twubake u Rwanda rurengera ibidukikije, ndetse no guhashya imihindagurikire y’ibihe ku hazaza.
Explore MoreAmakuru
Image: Nduba Landfill in Kigali City, (The landfll is known as one source of methane gas which is the greenhouse gas and the short lived pollutants);…
Rwanda’s negotiators led by Mr. Faustin Munyazikwiye – Deputy Director General of the Rwanda Environment Management Authority (REMA) – are in Bonn,…
On 9 May 2024, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, Rwanda’s Minister of Environment, and Heike Uta Dettmann, Ambassador of the Federal Republic of Germany,…