Serivisi & Sisitemu ya MRV

Mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, iki gice gikubiyemo serivisi n’uburyo butandukanye bugamije gushyigikira ibikorwa byo gupima, gutanga raporo, no kugenzura ibikorwa bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe (Meausurement Reporting and Verifcation). Ayo makuru afasha abafatanyabikorwa kugira uruhare runini mu gufatanya kongera ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe. Gusa sisitemu zimwe za MRV zishobora gukoreshwa nabemerewe gusa bitewe ninshingano bakora, mugihe izindi zikoreshwa nabantu bose muri rusange.

Kigali Carbon Accounting Tool

Urubuga rugamije gufasha mu kubara, gucunga, no gutanga raporo y’imyuka yongera ubushyuhe ku Isi biva mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’ibipimo…

Gusaba guhabwa uburyo bwagufasha gukora ibarura kumwuka wa karubone

Saba guhabwa uburyo bwagufasha gukora ibarura kumwuka wa karubone, ku nganda cyangwa amashyirahamwe.

 

Gusaba amakuru ku iteganyagihe

Saba makuru y’iteganyagihe kugira ngo akoreshwe mubushakashatsi, igenamigambi, no gushyira mu bikorwa imishinga y’ibikorwa byo guhashya…

Gusaba kwemererwa kuba Umufatanyabikorwa mu Ishyirwa mu Bikorwa kumishinga ya GCF

Gusaba ibaruwa yemeza ko ikigo gishobora kuba Umufatanyabikorwa mu Ishyirwa mu Bikorwa kumishinga ya GCF

 

Gusaba kuba ikigo cyemewe mu kwakira imari iva muri GCF

Saba uruhushya rw’u Rwanda kuba ikigo cyemewe mu kwakira imari iva muri GCF

 

Gusaba Ibaruwa yemeza umushinga kuri GCF

Saba icyangombwa cyawe kugirango uhabwe ibaruwa yemezako umushinga wawe wemewe mu Rwanda, mbere yo gutangwa kur GCF.

 

Ububikoshingiro kumakuru y'imyuka yongera ubushyuhe ku isi

Sisitemu ihuriweho yo gukusanya, gucunga, no gusesengura amakuru y’ibikorwa by’ imyuka yongera ubushyuhe ku Isi kugirango bifashe mugukora raporo no…

Rejisitiri ya Karubone

Urubuga rw’igihugu rwo gukurikirana no gucunga inite za karubone mu rwego rwo gushyigikira kubona imari ikoreshwa mu guhashya imihindagurikire y’ibihe…