COP30
Inama ya 30 y’Ibiganiro mpuzamahanga ku mihindagurikire y’ibihe (COP30) izabera i Belém, muri Brezili, kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 21 Ugushyingo 2025. Iyi nama y’ingenzi ku rwego rw’isi izahuriza hamwe abayobozi b’ibihugu, abanyapolitiki, n’abahanga mu by’imihindagurikire y’ibihe mu rwego rwo gukomeza no kwihutisha ibikorwa byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no guteza imbere iterambere rirambye. Intumwa za Rwanda muri COP30 zizakomeza uruhare rw’igihugu mu biganiro mpuzamahanga no guteza imbere ibikorwa bifatika byo kurengera ikirere.
Muri COP30, intumwa za Rwanda zizaharanira ko hafatwa ingamba zikomeye zo kugabanya ibyuka bihumanya bikongera ubushyuhe ku isi, zisabe ko hakongerwa amafaranga ajya mu bikorwa byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kongera ubushobozi bwo kwihanganira izo ngaruka, ndetse zigaragaze u Rwanda nk’ igihugu kiyoboye mu gukurura ishoramari rishingiye ku kurengera ibidukikije n’udushya mu bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe.
Intumwa za Rwanda, zigizwe n’abahagarariye inzego za Leta, abikorera n’imiryango itari iya Leta. Zizaharanira ko hashyirwa mu bikorwa intego nshya y’ubwishyu ku bijyanye n’ihindagurika ry’ibihe (NCQG), hagamijwe kubona inkunga ihagije, ihoraho kandi iboneka neza nibura ingana na miliyari 1.3 z’amadolari buri mwaka. U Rwanda ruzanongera gusaba ibihugu byohereza imyuka igira uruhare mukongera ubushyuhe, kugabanya vuba iyo myuka kugira ngo isi ikomeze kuba munsi ya 1.5°C nk’uko biteganywa n’Amasezerano ya Paris.
Muri COP30, hazagaragazwa, ibikorwa u Rwanda rwiyemeje gukora muguhangana nimihindagurikire y'ibihe (NDC 3.0), no gusangiza isi ibyagezweho mugushira mubikorwa ibyo rwiyemeje mu kongera ubudahangarwa, guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kugabanya imyuka yongera ubushyuhe ku Isi.
Komeza umenye ibijyanye n'intumwa z'u Rwanda muri COP30 ukurikira hashtags #GreenRwanda na #InvestInRwanda ku mbuga nkoranyambaga.