Inkunga yo Kubungabunga ibidukikije
Menya uruhare rw’imari mu gukemura ikibazo cy’imindagurikire y’ibihe, uko u Rwanda rukoresha imari mu kubaka ubudahangarwa, hamwe n’ibigo bikorana n’u Rwanda kugira ngo umusaruro ushimishije ugerweho mubijyanye no kuzana imari yo gushira mubikorwa ibikorwa byo guhanagana n’imihindagurikire y’ibihe.
Iyi ni imari ikoreshwa ku rwego rw’igihugu, cyangwa ku rwego mpuzamahanga mu gushyigikira ibikorwa byo kugabanya no kurwanya imihindagurikire y'ibihe. Ubusanzwe iyi mari ikurwa mubikorwa rusange, ibyigenga nubundi buryo bwo kubonamo imari.
Amasezerano y’umuryango w’abibumbye yerekeye imihindagurikire y’ibihe, Amasezerano ya Kyoto, n’amasezerano y'i Paris yose yagiye agaragaza ko hakenewe ubufasha bw’amafaranga, ava ku bihugu byateye imbere ajya ku bihugu bikiri munzira y’amajyambere. Ibi bigaragaza ko uruhare rw’ibihugu mu mihindagurikire y’ibihe n’ubushobozi bwarwo bwo kubikumira no guhangana n’ingaruka zabyo bitandukanye cyane.
Imari yo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ni ingenzi mu bikorwa byo kugabanya ubukana, kuko ishoramari rinini risabwa kugabanya cyane imyuka yongera ubushyuhe kw’Isi.
Ubu hariho uburyo butandukanye bwo kubona imari yifashishwa muguhashya imihindagurikire y’ibihe, harimo ibigega bitandukanye bifasha ibigo bya Leta ndetse nibya bikorera. Uregero ni nka:
Imari yo guhashya imihindagurikire y’ibihe ishobora kugerwaho binyuze mu bigo bitandukanye byemewe ku rwego rw’igihugu ndetse na mpuzamahanga. Isooko nkuru yiyo imari harimo Ikigega Mpuzamahanga gitera inkunga imishinga mu guhashya imihindagurikire y’ibihe, kigamije kugira ingaruka mu bice umunani byo kurwanya no guhashya imihindagurikire y’ibihe, nk’:
Mu Rwanda, Minisiteri y’ibidukikije nicyo kigo cyonyine cyemewe mu gihugu n’Ikigega Mpuzamahanga gitera inkunga imishinga mu guhashya imihindagurikire y’ibihe (Green Climate Fund)
Hano hari intambwe zigomba gukurikizwa kugira ngo haboneke nkunga ituruka muri icyo kigega binyuze muri Minisiteri y’ibidukikije:
Intambwe 1. Umuntu ushaka inkunga agomba kwerekana umushinga.
Intambwe 2. Nyir’Umushinga agomba gutegura inyandiko yibanze k’umushinga.
Intambwe 3. Nyuma yo gutegura inyandiko yumushinga, uwateguye uwo mushinga awunyuza m kigo gishinzwe kurengera ibidukikije mu Rwanda (nkikigo cy’igihugu cyagenwe - NDA) kugira ngo asabe ibaruwa yemeza ko umushinga wemewe. Uru rwandiko rutangwa nyuma yo gukora isuzuma ryemezako umushinga wubahiriza ibyagenwe n’ikigega, ndetse urengera ibidukikije nandi mabwiriza.
Intambwe ya 4. Nyuma yo guhabwa urwo rwandiko, bimuhesha uburenganzira bwo gukora inyandiko isobanura umushinga muburyo burambuye, nyuma bigashikirizwa ’Ikigega Mpuzamahanga gitera inkunga imishinga mu guhashya imihindagurikire y’ibihe (Green Climate Fund). Minisiteri y’ibidukikije, nk’ikigo cyemewe, gitanga ubufasha muri iki gikorwa.
Intambwe 5. Umushinga usuzumwa kurwego rwa Ikigega Mpuzamahanga gitera inkunga imishinga mu guhashya imihindagurikire y’ibihe (Green Climate Fund)
Intambwe ya 6. Ubusanzwe, hafatwa icyemezo n’ikigega ku bijyanye niba batanga inkunga kuri uwo mushinga. Rimwe na rimwe, ikigega gishobora ibitekerezo kugirango umushinga ugire ibisobanuro byuzuye. Bimaze kwemezwa n'amafaranga amaze gutangwa, ishyirwa mubikorwa ry'umushinga rihita ritangira.
Usibye Minisiteri y’ibidukikije nk’ikigo cyemewe n’igihugu mu kigega, hari n’indi miryango mpuzamahanga yemewe ishobora kwaka iyo nkunga harimo:
Nigute nshobora gusaba ibaruwa yemeza umushinga, hamwe nizindi serivisi ziva mu kigo gishinzwe kubungabunga y’ibidukikije mu Rwanda?
Kugirango ubone serivisi zijyanye zitangwa n’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda, kanda ku murongo ukurikira:
Climate Finance Services
Ikigega cy'u Rwanda gitera inkunga imishinga irengera ibidukikije ni iki?
Ikigega cy'u Rwanda gitera inkunga imishinga irengera ibidukikije (Rwanda Green Fund) ni ikigega cyashyizweho na guverinoma y’u Rwanda mu mwaka wa 2012 kugirango gitere inkunga imishinga irengera bidukikije ndetse no guhashya imihindagurikire y’ibihe. Inshingano z'iki kigega ni ugukangurira, gucunga, kugenzura, no koroshya uburyo bwo kubona imari irengera ibidukikije, no gutanga inkunga y’amafaranga na tekiniki kugira ngo ihashye ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Muburyo ngaruka mwaka, iki kigega gitanga itangazo ryo guhamagarira abafite imishinga yabo, kuyitanga mugihe cy’ukwezi. Buri mushinga watanzwe ukorerwa isuzuma.
Gusuzuma umushinga bikorwa muburyo buboneye, harimo kurushanwa muburyo butandukanye. Hano hari uburyo 3 bukoreshwa mugutanga imari igenewe ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije no guhashya imihindagurikire y’ibihe:
Inkunga: Yemerewe inzego za Leta n'imiryango itegamiye kuri Leta (ONG) Inkunga ijyanye no guhanga udushya: Iyi nkunga ishingiye kubikorwa byubushakashatsi niterambere. Ibigo byigenga bishobora gusaba USD 300.000 gusa ibyo bigo bigomba gutanga umusanzu wa 25% kumafaranga yo gushira uwo mushinga mubikorwa.
Inguzanyo: Ikigega gitanga amafaranga kunguzanyo ku nyungu ya 11.45% - munsi y'ibiciro by'isoko. Ryashizweho na Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD), aho ibigo byigenga bigomba gutanga umusanzu wa 30% y’amafaranga yo gushira uwo mushinga mubikorwa.
Visit the Rwanda Green FundNi uruhe ruhare Minisiteri y’ibidukikije n’Ikigo cy’igihugu cyo Kubungabunga ibidukikije mu Rwanda mu korohereza abaturage kubona imari yo guhashya imihindagurikire y’ikirere binyuze mu Kigega Mpuzamahanga gitera inkunga imishinga mu guhashya imihindagurikire y’ibihe (Green Climate Fund)?
Kugeza ubu Minisiteri y’ibidukikije nicyo kigo cyonyine cyemewe mukunyuzwamo amafaranga avuye mu Kigega Mpuzamahanga gitera inkunga imishinga mu guhashya imihindagurikire y’ibihe (Green Climate Fund). Minisiteri ifatanya Ikigega cy'u Rwanda gitera inkunga imishinga irengera ibidukikije mu gushyira mu bikorwa imishinga. Uruhare rwa minisiteri ni ugufatanya n’abafatanyabikorwa mu kungurana ibitekerezo ku mishing yafasha mukurengera ibidukikije, ikajyanwa mu Kigega Mpuzamahanga gitera inkunga imishinga mu guhashya imihindagurikire y’ibihe (Green Climate Fund). Binyuze muri Minisiteri y’ibidukikije, imiryango n’abantu ku giti cyabo bashobora kubona imari yo guhashya imihindagurikire y’ibihe.
Sura Urubuga rwa Minisiteri y’IbidukikijeIkigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije mu Rwanda (REMA) n’ikigo cy’igihugu cyagenwe mu guhuza ibikorwa mu Rwanda mugufasha ibigo kwakira imari itangwa na GCF (NDA). REMA ishyiraho ingamba nini zo kugenzura ibikorwa by’ikigega GCF mu Rwanda kandi ikanamenyesha ibyihutirwa ku gihugu bikeneye inkunga. REMA kandi itanga ibaruwa yemeza imishinga nyuma yo gusuzuma imishinga nka kimwe mu bisabwa na GCF.
Sura Urubuga rw’Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA)
Amafaranga yabonetse ugereranije nabura mugushyira mubikorwa ingamba zo guhashya imihindagurikire y’ibihe (NDC)