Iriburiro

Uru rubuga ni ihuriro ry’amakuru ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda kandi ritanga urubuga ku abafatanyabikorwa kugira ngo bahane amakuru, bahuze kandi basangire ubumenyi ku mihindagurikire y’ibihe kugirango bifashe u Rwanda kuba igihugu cyateye imbere, kandi gifite ubudahangarwa kumihindagurikire y’ibihe kugera mu mwaka wa 2050

Urubuga rw’Imihindagurikire y’Ibihe mu Rwanda

Urubuga rw’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda rugamije kumenyesha abaturage, abafatanyabikorwa, abanyeshuri n’abashakashatsi ku bijyanye n’uko igihugu kigirwaho ingaruka n’imihindagurikire y’ibihe ndetse ningamba zihari muguhashya iz ngaruka. Uru rubuga rusangira amakuru ajyanye n'amategeko y’u Rwanda, politiki n’ingamba biteza imbere ibikorwa byafasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ndetse n’ishoramari ry’ibidukikije ndetse n’amakuru ajyanye n’imyuka yongera ubushyuhe kw’Isi (greenhouse gas) n’uburyo u Rwanda rukora kugira ngo rube igihugu cyateye imbere, kandi gifite ubudahangarwa kumihindagurikire y’ibihe kugera mu mwaka wa 2050

Binyuze kuri uru rubuga, menya ibijyanye na gahunda y’ibikorwa by’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda, Gahunda y’ iterambere rirambye hitawe kubidukikije 2050, hamwe n’isoko rya karubone rigenda rigaragara mu gihugu ndetse ndandi namakuru agezweho. Uru rubuga rugamije gushishikariza abaturage n'inshuti z'u Rwanda kugira uruhare mu kugabanya no kurwanya imihindagurikire y'ibihe.

Abafatanyabikorwa bakora ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda bashobora kwinjira mu ihuriro ry’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda, nkahantu ho gusangira no kuganira ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, ibikorwa, ibyabaye, ndetse n’ubushakashatsi.

Uru rubuga rwashinzwe kandi rucungwa n’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda

Inkomoko

Urubuga rw’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda rwashyizweho kugira ngo rushyigikire ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’iterambere ry’ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe mu kuzamura ubumenyi no gusangira amakuru, cyane cyane hagati ya guverinoma, abaturage n’abafatanyabikorwa.

 

 

Intego

Urubuga rw’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda rugamije gutanga amakuru ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda, guteza imbere ubukangurambaga ku bijyanye n’ingamba zo kurwanya imihindagurikire y’ibihe no gushishikariza ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kubaka ubudahangarwa kumihindagurikire y’ibihe.

 

 

Ni ayahe makuru wasanga kuri uru rubuga?

Guhangana

Menya uburyo u Rwanda rushyira mu bikorwa Intego zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (NDC) 

 

Guhashya

Shakisha uburyo u Rwanda rukora kugirango rugabanye imyuka yongera ubushyuhe kw’Isi ku kigero cya 38 ku ijana kugera mu mwaka wa 2030, ndetse no kugira iterambere rishingiye ku bikorwa bitohereza umwuka wa Karubone

 

Amasezerano Mpuzamahanga

Menya amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono n’uburyo igihugu gikorana n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo kurushaho gufata ingamba zikomeye ku isi mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

 

Ubumenyi

Wige ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, ingaruka zitugiraho ndetse n’uburyo igihugu kigabanya imyuka yongera ubushyuhe kw’Isi, kandi nibijyanye nishora mari mu iterambere ritangiza ibidukikije

 

Ibibazo Bikunze Kubazwa

Hariho inzira zitandukanye ushobora gutanga umusanzu kuri uru rubuga. Niba ufite ibitekerezo, koresha iyi fomu kugirango ubaze ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda.

Niba wifuza kwitabira ikiganiro kijyanye n’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda, cyangwa gutanga umusanzu mu gusangira amakuru cyangwa inyandiko (urugero ubushakashatsi), urashishikarizwa kwinjira mu ihuriro ry’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda. Ihuriro ryashyizweho nkumwanya wo kugirango dusangire kandi tuganire ku ibikorwa, ibyabaye, n’ubushakashatsi bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe. Ihuriro rizorohereza ibiganiro byo gusangira amakuru, kuzamura ibikorwa bishya nibitekerezo byimishinga no guteza imbere ishoramari ryinshi mukubungabunga ibidukikije. Ihuriro rifasha kwigira kubandi kugirango bakemure ibibazo basangiye kandi bimakaze ubufatanye.

 

Kuri uru rubuga, uzasangamo amakuru yagufasha kumva uburyo u Rwanda rugirwaho ingaruka n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’uburyo igihugu gikorana n’abafatanyabikorwa mu gukemura iki kibazo. Uru rubuga rukubiyemo amakuru ajyanye n’ingamba z’imihindagurikire y’ibihe mu gihugu, ndetse n’amakuru agezweho ku nama mpuzamahanga ku mihindagukire y’ibihe (COP), ndetse n’uburyo abaturage bagira uruhare mu kugabanya no kurwanya ingaruka iterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

 

Koresha iyi fomu kugirango ubaze ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda kugira ngo umenye amakuru menshi ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda.

 

Ihuriro ry’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda ryashyizweho kugira ngo ribe ihuriro ry’amakuru ku bijyanye n’imihindagurikire y’i bihe kandi ritange urubuga ku bakora ibikorwa byose bifite aho bihuriye no kubaka ubudahangarwa kumihindagurikire y’ibihe, abafatanyabikorwa kugira ngo baganire kandi basangire ubumenyi ku mihindagurikire y’ibihe.