Ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe

Imihindagurikire y’ibihe igira ingaruka ku bice byose ku isi. Ingaruka abahanga bari barabonye mu bihe byashize zizaturuka ku mihindagurikire y’ibihe ku isi ubu zirimo kugaragara harimo gutakaza urubura rwo mu nyanja, kuzamuka kw’inyanja, n’ubushyuhe bwinshi cyane.

Ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda

  • Buri mwaka mu Rwanda, cyane cyane mu Ntara y'Iburengerazuba, habaye imyuzure mu bihe bitandukanye, ariko ibikomeye byabaye mu 1997, 2001, 2006, 2007, 2008, 2009, na 2012.
  • Zimwe mu ngaruka twavuga ni iyangirika ry’ibikorwa remezo, impfu n’imvune, inkangu, kwangirika kw’ubuhinzi, no kwangiza ibidukikije.
  • Ubwiyongere no gukwirakwizwa kw’indwara ziterwa n’amazi mabi byagaragaye ahantu henshi. Ibura ry'ibiribwa naryo rigira ingaruka ku buzima, cyane cyane ku bakennye cyane kandi batishoboye, nk'abagore batwite, abakuze, ndetse n'abana bato.
  • U Rwanda rufite umutungo kamere w’amazi menshi, nk’isoko ya Nili iva mu misozi miremire, ibiyaga bigera ku 101, n’ibishanga 860, bingana na 16% by’ubutaka bw’igihugu. Igabanuka ry’umutungo w’amazi ryagaragaye cyane mu Ntara y’Iburasirazuba. Imwe mu mpamvu zitera iki kibazo cy’amazi ni imihindagurikire y’ibihe
Ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda
Ingaruka kurusobe rw’ibinyabuzima

Ingaruka kurusobe rw’ibinyabuzima

  • Ibimera bitandukanye n’inyamanswa biragoye kwihanganira imihindagurikire y’ibihe
  • Ibinyabuzima byinshi byo ku butaka, mumamazi n’inyanja bimaze kwimukira ahantu hashya. Ubwoko bumwebumwe bw’ibimera n’inyamaswa bizagirwaho n’ibyago byo kuzimira niba ubushyuhe bwo ku isi bukomeje kwiyongera muburyo butagenzuwe.
  • Mugihe habaye umwuzure cyangwa amapfa, umusaruro w’ubuhinzi uba muke, bikagira ingaruka kubana bigatera igwingira kubera imirire mibi.

Ingaruka kuri sosiyete n’ubukungu

  • Kwangiza umutungo n’ibikorwa remezo n’ubuzima bw’abantu bisaba amafaranga menshi muri sosiyete no mu bukungu.
  • Hagati ya 1980 na 2011, imyuzure yibasiye abantu barenga miliyoni 5.5 kandi itera igihombo cy’ubukungu kirenga miliyari 90 yama ero.
  • Ibice by’imirimo bishingiye cyane ku bushyuhe ndetse n’imvura nk’ubuhinzi, amashyamba, ingufu, n’ubukerarugendo byagizweho ingaruka zikomeye
Ingaruka kuri sosiyete n’ubukungu
Ingaruka ku buzima bw’abantu

Ingaruka ku buzima bw’abantu

  • Habayeho kwiyongera kw'imfu ziterwa n'ubushyuhe mu turere tumwe na tumwe no kugabanuka kw'impfu ziterwa n'ubukonje mu tundi turere.
  • Impinduka mugukwirakwiza indwara zimwe na zimwe ziterwa n’amazi hamwe n’indwara ziterwa n’udukoko

Ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu duce dutandukanye tugize isi

  • Uburayi bwo mu majyepfo no hagati burimo kugira ubushyuhe bwinshi, inkongi y'umuriro, n'amapfa.
  • Agace ka Mediterane karimo gukama, bigatuma hashobora kwibasirwa n’amapfa n’umuriro.
  • Amajyaruguru y’Uburayi arimo gukonja cyane, kandi imyuzure ishobora kwiyongera.
  • Imijyi yo mu mijyi ihura n’ubushyuhe, imyuzure, cyangwa izamuka ry’inyanja, ariko akenshi usanga bidafite ibikoresho byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
  • Ibihugu byinshi bikiri mu nzira y'amajyambere biri mu byibasiwe cyane. Abantu bahatuye akenshi babaho kubera umutungo kamere kandi bafite amikoro make yo guhangana nimpinduka y’ibihe
Ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu duce dutandukanye tugize isi