Gahunda y’ iterambere rirambye hitawe kubidukikije

Gahunda y’ibidukikije rirambye hitwawe kubidukikije (Green Growth and Climate Resilient Strategy) igamije kuyobora inzira y’iterambere ry’u Rwanda rugana ku bukungu burengera ibidukikije kugirango u Rwanda rugere ku bukungu burambye binyuze mubikorwa nko guteza imbere ingufu zisubira, gucunga muburyo ubutaka burambye, no kugabanya ingaruka z’ibiza. Ahanini, iyi gahunda igaragaza gahunda yu Rwanda yo guhuza iterambere ry’ubukungu no kurengera ibidukikije no kurwanya imihindagurikire y’ibihe.

Gahunda ry’ibidukikije rirambye hitwawe kubidukikije

Intego

  • Kugera ku kigero gihagije cy’ingufu ndetse no kugira ingufu zisubira zigabanya umwuka wa karubone mukirere kuburyo bifasha kugira inganda zitohereza umwuka wa karubone, ndetse no kugabanya ikoreshwa ry’ibiti bituma habaho gutema amashyamba
  • Kugera ku mikoreshereze irambye y’ubutaka n’imicungire y’amazi bivamo kwihaza mu biribwa, iterambere ry’imijyi ikwiye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima na serivisi z’ibidukikije.
  • Kurengera imibereho, guteza imbere ubuzima no kugabanya ingaruka z’ibiza bigabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Aho impinduka zakozwe

  • Inzira z'iterambere ry'u Rwanda
  • Ibice bya Porogaramu
  • Inkingi 
  • Igishushanyo mbonera

Inganda n’ubucuruzi butangiza ibidukikije

Kugira imijyi irengera ibidukikije

Imikoreshereze irambye yubutaka no gucunga umutungo kamere

Kongera Ubudahangarwa kumihindagurikire y’ibihe kubuzima bwo mucyaro